
URWANDIKO: NYINA WA RUKARA
URWANDIKO: NYINA WA RUKARA
""""""""""""""""""""""""""""""""""""""
Ntereye amaso ku Ntebe ya Musinga
Nzengurutsa i musozi imboni yange
Ngo ndebe ko umukambwe ya kota ak'abasaza
Dore ko amaze iminsi ku Rutara ubudateraguza
Maze akanya ntumbereye hejuru ya Jomba
Nduguruka epfo kwa wa musozi wa bene uwo muhisi
Inkuba ziratogota ye mwe ndazumva
Gusa akota basaza ntikarahumbya
Yewe ga Petero mwana wa Dawe, Urukumbuzi ni rwinshi
Ibaruwa nakoherereje warayibonye?
Wihangane namenye ko mwahuye n'ibiza
Urubura ngo rwabaye icyago Aho iwanyu
Ngaho rero kanguhe ay'ino
Umukambwe wacu yuzuje cya kigega
Ubu ab'i Murera bari mu kugesa amasaka
Gusa Mutiganda yananiwe kugemura inka zibura umunyu
Harya ntiwambwiye ko ukinywa ayera?
Ibisabo n'ibyansi byatubanye bikeya, ayo kurya arahari
Gusa Nyogosenge amacunda ntayakozwa
Maze na ka Misago kabonye umugeni, indongoranyo turacyaziriho
Rero Muvandimwe Petero, Nyina wa Rukara niwe nje kukubwira
Kirya gihe nari ntanditse imitagara ku Rusenge
Kandi ay'abagabo yari bubi kubera Samvura
Iby'iyo Mandwa ya Ntaho nubishaka nzakubwira iby'ayo
Yagize atya afata Rusine amaze kubona ba Rutuku
Agenda akindikije, abatura ikoro nk'igitambo
Gusa yapfuye rubi ntakenge yabikoranye
Erega bamuhaye ku ganza ariko bamuca imanzi nk'abamuguze
Ntiwibuka ibya bene Musinga iyo iwanyu?
Burya Rutuku wambaye ibyera yamwanze urunuka
Ariko rero abatoye ingendo yabo nabo baranzwe
None aho kugira ngo Nyina wa Rukara abitaze yarabasanze
Burya koko Nyabingi baterekera ibahindura nk'abazimu
Ubu mbikubwira ndimo kwimoza antemba ku matama ay'abagabo
Ibaze ko yahindutse umufasha wa Rweso wengera uwo Rutuku
Ngo bya byivugo by'iwacu ga wa bitera? Ashwi da!
Yahindutse icyago ajya mubyo kubandwa, ntatinya gukenyurira Imandwa
Ngo yanzika yarakuze bokeje imiriga yo kurasaga ab'iwacu
Gusa uwo Rutuku ni imbeshu ishondesha imikara
Yemeye guhanganisha Abo kunyanja y'iyo rirengera bagera n'ino
Na Mutiganda wacu ubu ni amahiri
Kandi arega abashumba babo baherutse guhanganira mu Kibaya
Imitego yo mumatongo yashibukanye amagana
Ya Kiliziya yo haruguru ya Kabera yasenywe n'umugina
Ubu Nyina wa Rukara yaraduhuzwe aratwohera
Rero ndabona imirabyo irabiriza mu Bunyabungo
Kandi ndumvira inkuba mu Bwanacyambwe
Igicu kiremereye Kibuditse kuri Kiberinka
Reka nanduruke mbwire Umukambwe adasohoka ikamufatira nze
Gusa naramutse numva akaruru i Bunyabungo
Ngo abashumba ba Nyirindekwe bashaka kugeshereza ahandi
Gusa Mutiganda yabaye ibamba na byabindi yarabyanze
Ibaze ko twoherejeyo n'ibikoro akabirahira
Petero rero reka nguhe ubutumwa ubumpere uwo Marita
Uti reka ubucucu n'ubunyamwanda bwawe woge
Uzambwirire Uwo mwene Mfura ya Musinga
Uti erega ntugate umuco ngo hari ubusirimu, niwishima ukomeze uti Amen
Kandi nawe jya uca akenge, iyo mikwege ntukayitore
Nta sakabaka isangira n'imishwi barabahenda
Nutamenya Imandwa ngo uyizubukire uyoboke Nyir'Ibihe
Kugandagurika kwawe ntikuzambazwe mwana wa Dawe
Aho iwanyu uti mukomere kandi mwishyuke Kuri ya nyandiko
Nyogosenge dore arashaje ariko aracyanyenyeza
Ninsubira utarantumaho nzakubwira iby'umunsi Umutware azima
Erega ay'ino muyanywe ayanyuma, Hirya y'ibicu hari ameza.
Ndumva Muzehe akubise akabando ku Rutara, akaguye ubanza ari agacuma
Ndabizi ubu ntazi ikiri mu kirere ko ari icyishi
Reka Murebe akurure rwaruhu akunda yikingemo, inyumba nayo isigaye ituvira
Ndi wa musaza Uvuga bimugoye, Mutabaruka wange ndabona azicyuye.
LE 12.2.2025