
INDAMUTSO
Nshiye akabogi mu iyogi rya Ruguru
Ndamukije abo mu rukiryi rwa Musinga
Uwimitse Jambo akarenza Jali Tamuzi
Yimwe ingoro ahabwa ikoro,agubwa nabi
Mbe gahinda watuwe ab' i Bwami kubwe!
Rutuku rw'ikanzu yashakaga Kalinga
Kwerera Imandwa nzungu mu Gikari
Guha Rwera ikaze mu Gikari
Byateje ubwega kwa Rutuku
Ngo amayogi 1000 azahabwa umubyeyi?
Nibutse akagezi n'inkiko hirya
Kugushwa ishyanga ngo ntamuze kwa Rwera
Ab'ishyanga na Jomba muraho?
Umugogo we ntiwazanywe i Shiiro
Mbe ga naho yahasize imbuto?
Umuco warafashe kuri bose
Intero ni Amena aho gucuragura ngo baracurira
Bene Data nimukomere muhame ku gishyitsi
Rutuku rutoza imbere y'urwabya yongeye kwama
Gusa ntimukabe abapfu nka Nabali
Ndebye i Tarushishi mbona amagare
Ndungurutse i Yeriko mbona igihinda
Gusa mufatire iry'iburyo ab'i Yerusalemu
Rutuku nibo yazaniye igunira Rushitsi
Nabaze iminsi nsanga isigaye niyo mike
Nyir'ubwami ateze idahagarara
Ejo nukebuka iy'ibicu uzabona urweera
Uramenye ntupfukiranwe n'ibikoro
Sinkinywa amata nabaye nyaretse
Numvise ko iz'iyo zigikamwa cyane
Ibyansi mu bitereke ahera mufate umuzingo
Sinzi ngo ikondera ni ryari
Ariko Umutaamo wa Roza ndawumva
Yewe ga Petero mwana wa Dawe
Ngo babyara bawe bayobotse Rwera?
Hanyuma iby'imihumetso nabumvanye nibyo?
Ariko se barakibuka Jambo?
Ndumva barataye inzira ya Sekuru Musinga
Aha data ngo Ahabu yabonye intebe
Gusa igikangekazi wa mugore ngo aramubiza
Ese ko numva iby'iwabo nabyo bidashinga
Nshanye rya tabaaza navanye i Pisiga.
Hari ako nenda ngo umare amatsiko
Ngo mwakiye imvange ifu inogerejwe?
Ariko se badi, ninde musyi ubaho ku isi
Uhangara guseera abo kwa Mukuru uwo ku buntu?
Ngo Nyirindekwe yazanye urweso rw'ibyaka
Gusa nabonye Mowabu yarakushutse
Ndagapfusha Inziza y'iriza nagabiwe na Mpundu
Umubonye nawe yashooka ay'abagabo
Hari amakuru mba nguhaye yo kwa Rwubika
Gusa hari umuzingo ngicishamo amaso
Nintora ka mitende nkize uyu mugongo
Uzabona mpingukije urwandiko ku Murambo
Maze numbonera Marita uzamubwire agire ubwenge
Nabonye asigaye asharuye umwera nk'imitutu
Ninsubira nzakubwira na Nyina wa Rukara
Ubu ingoro y'iwacu yabaye Umusaka ntigikuburwa.
Ngaho rero reba imizingo uyishyire hafi
Rwema naza uzatsembe uti nge nduwa Jambo
Kandi ntayakomera kuruta Kalinga mu isi
Uti nahisemo utari Tamuzi niko niswe
Nari wamusaza wakumenyeye mu nzandiko
Wawundi uvuga ategwa kenshi ay'iwacu
Ntunzi se muryo Bampamagara?
Amatage tuyivunnye tuzasubire Bucura Bwange!
LE 26.1.2025